Abanyarubavu basabwe kwitwararika nyuma y’uko abatuye i Kamembe bategetswe kuguma mu rugo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Kamena 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko mu gihe hagira amakuru ateye inkeke aboneka mu Karere ka Rubavu hatabaho gushidikanya gufata ibyemezo byihuse birimo no gutegeka abaturage kuguma mu ngo nkuko byagenze mu Mujyi wa Kamembe.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura imiterere y’ubwandu bushya bwa Coronavirus muri aka gace, bigizwemo uruhare n’inzego z’ubuzima.

Rusizi iri mu duce turi kubonekamo abarwayi benshi ba Coronavirus kuko mu minsi ine ishize muri aka karere hagaragaye abantu 24 banduye.

Mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus muri aka gace, hanzuwe ko abantu bose baguma mu ngo, hagasohoka abajya gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Ikibazo cy’ubwandu bushya cyatumye Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Kabiri ikomorera ingendo zihuza Intara zose z’igihugu ndetse na moto zitwara abagenzi ariko Uturere twa Rusizi na Rubavu dukora kuri RDC hafatwa umwanzuro w’uko nta ngendo zemerewe zaba izitwinjiramo cyangwa izidusohokemo.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yatangarije Radio y’Igihugu ko nubwo icyemezo cyafatiwe Akarere ka Rusizi kitareba aka Rubavu nubwo dusa n’utwashyizwe mu kibazo kimwe bitewe n’imiterere yatwo n’uburyo tugenderanira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Kuko nta kidasanzwe gihangayikishije twabonye cyatuma turenga icyo gipimo, turakomeza tubishyire mu bikorwa nkuko byasabwe n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.’’

Yashimangiye ko mu gihe haboneka ubwandu bushya nta gushidikanya kuzabaho ku guhindura ingamba ziriho.

Ati “Nihagira ikigaragaza ko tugomba kugira amakenga, ntituzashidikanya kugira vuba ngo dufate ibyemezo. Turagendera ku bigaragazwa nuko ahantu hameze n’ibibazo bigaragara. Icyo dusaba Abanya-Rubavu ugushyira mu bikorwa ingamba, birinde icyatuma ikibazo cyakwaguka, kuko biri mu nyungu zacu twese n’iz’ubuzima bwabo. Ntibakwiye gusubira inyuma ngo birare ahubwo ingamba zishyirwe mu bikorwa nkuko zimeze.’’

Kuva ku wa 30 Gicurasi 2020 mu Karere ka Rubavu habonetse umurwayi umwe wanduye Coronavirus kandi na we yari yaturutse i Rusizi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko “Ntiturasoza gupima ngo tumenye ko nta ndwara ihari ariko ingamba bashyize mu bikorwa zafashije, ugereranyije na Rusizi. Mu minsi mike tuzaba tumenye icyo twakora no muri Rubavu.’’

Abaturage b’i Rubavu basabye abayobozi n’inzego zibishinzwe gukomeza imikoranire ngo ingamba zashyizweho mu kwirinda Coronavirus zubahirizwe cyane hitabwa ku kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

Prof Shyaka yavuze ko hadakenewe abandi Banyarwanda bandura kuko amabwiriza azwi.

Ati “Umuntu wambara agapfukamunwa nabi cyangwa akagashyira mu mufuka, uwo muntu aba yanze abandi atiretse. Niyo mpamvu dusaba ko buri wese aba ijisho, atange uruhare rwe mu kwirinda iki cyorezo. Inzego zibishinzwe nazo zikarishye ibihano.’’

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 397 banduye mu bipimo 71 141 bimaze gufatwa, 271 barayikize mu gihe 124 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko abaturage badakwiye kudohoka mu kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .