00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zongeye kubyara amahari hagati ya Fayulu na Perezida Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 June 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, na Perezida Félix Tshisekedi.

Mu ntangiriro za Kamena 2025, Fayulu warwanyaga ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva bwajyaho mu 2019, yatangaje ko ashaka guhuza imbaraga n’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo barwanye Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23.

Tariki ya 4 Kamena, Tshisekedi yakiriye Fayulu mu biro bye, bemeranya ko Abanye-Congo bakwiye kuganira kugira ngo bunge ubumwe, bashakire hamwe igisubizo cy’umutekano wazambye ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye igihugu.

Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA riyoborwa na Fayulu akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADD Congo, Prince Epenge, ku wa 29 Kamena yatangaje ko we na bagenzi be bahuje umurongo wa politiki batemera Tshisekedi nka Perezida wa RDC.

Epenge yagize ati “Dufite ikibazo cya politiki. Ntabwo twemera Bwana Félix Tshisekedi nka Perezida.Félix Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yagaragaje ko Tshisekedi yananiwe kwambura ihuriro AFC/M23 ibice rigenzura birimo umujyi wa Bunagana umaze imyaka itatu ufashwe, ntiyarwanya ubukene bwugarije Abanye-Congo n’ibindi bibazo birebana n’imibereho.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Tshisekedi adakwiye kurenza umwaka wa 2028 ari ku butegetsi, bityo ko nyuma y’icyo gihe hakwiye kuboneka Umukuru w’Igihugu mushya uzasubiza RDC ku murongo muzima.

Nubwo Fayulu yemeye guhura na Tshisekedi, aracyashimangira ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023, akagaragaza ko Tshisekedi we yibye amajwi inshuro ebyiri.

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Fayulu na Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .