Mu ntangiriro za Kamena 2025, Fayulu warwanyaga ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva bwajyaho mu 2019, yatangaje ko ashaka guhuza imbaraga n’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo barwanye Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23.
Tariki ya 4 Kamena, Tshisekedi yakiriye Fayulu mu biro bye, bemeranya ko Abanye-Congo bakwiye kuganira kugira ngo bunge ubumwe, bashakire hamwe igisubizo cy’umutekano wazambye ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye igihugu.
Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA riyoborwa na Fayulu akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADD Congo, Prince Epenge, ku wa 29 Kamena yatangaje ko we na bagenzi be bahuje umurongo wa politiki batemera Tshisekedi nka Perezida wa RDC.
Epenge yagize ati “Dufite ikibazo cya politiki. Ntabwo twemera Bwana Félix Tshisekedi nka Perezida.Félix Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Yagaragaje ko Tshisekedi yananiwe kwambura ihuriro AFC/M23 ibice rigenzura birimo umujyi wa Bunagana umaze imyaka itatu ufashwe, ntiyarwanya ubukene bwugarije Abanye-Congo n’ibindi bibazo birebana n’imibereho.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Tshisekedi adakwiye kurenza umwaka wa 2028 ari ku butegetsi, bityo ko nyuma y’icyo gihe hakwiye kuboneka Umukuru w’Igihugu mushya uzasubiza RDC ku murongo muzima.
Nubwo Fayulu yemeye guhura na Tshisekedi, aracyashimangira ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023, akagaragaza ko Tshisekedi we yibye amajwi inshuro ebyiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!