Zimbabwe yirukanye ku butaka bwayo Abanya-Uganda 21

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse ko Abanya-Uganda 21 birukanwa muri icyo gihugu kubera ko bacyinjiyemo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba 21 barimo umwana w’imyaka itanu wari waherekeje nyina, batawe muri yombi ku wa 8 Gashyantare 2020 ubwo bajyaga mu Mujyi wa kabiri wa Zimbabwe witwa Bulawayo.

Abashinjacyaha bavuze ko abo Banya-Uganda banze kunyura ku Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ubwo binjiraga muri Zimbabwe banyuze ku mupaka wo ku isumo rya Victoria.

Umucamanza wa Bulawayo, Tinashe Chishaya, yahanishije 20 muri bo igifungo cy’amezi atatu ariko umucamanza yasubitse iki gihano imyaka itanu, bategekwa ko batazongera gukora icyaha bisa muri iriya myaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .