Zimbabwe yashyizweho umunsi wo gusenga no kwiyiriza ngo Imana ibatsindire Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2020 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yatangaje ko tariki 15 Kamena ari umunsi mu gihugu hose hazakorwa amasengesho no kwiyiriza basaba Imana kubatsindira icyorezo cya Coronavirus.

Hashize iminsi imibare y’abandura Coronavirus muri Zimbabwe yiyongera ahanini bitewe n’abaturage b’icyo gihugu bataha baturutse mu bihugu by’amahanga.

Kugeza tariki 11 Kamena, Zimbabwe yabaraga abantu 320 bavuye ku 149 tariki 30 Gicurasi. Bane nibo bamaze gupfa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko Perezida Mnangagwa yabwiye abaturage gufata umunsi bagasaba Imana ubwenge n’imbaraga zo gutsinda Coronavirus.

Yagize ati “Ndabatumiye mwese mu izina rya Yesu Kristu, ngo dufate akanya ko gusenga no kwiyiriza nk’igihugu twese kugira ngo Imana itugirire impuhwe, ubwenge n’ubufasha ngo idukize iki cyorezo.”

Mnangagwa yavuze ko ari we uzayobora isengesho ryo gusengera igihugu, rikazaca imbonankubone kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, no ku mbuga nkoranyambaga.

Yasabye abaturage gukurikirana iryo sengesho batarenze amatsinda y’abantu 50 kandi bubahiriza izindi ngamba zo kwirinda.

Perezida Mnangagwa yasabye abaturage ba Zimbabwe kwifatanya gusengera igihugu ngo Imana ibakize Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .