00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe yashyizeho ibiceri bya zahabu mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 27 July 2022 saa 01:07
Yasuwe :

Zimbabwe yatangiye ibiceri bya zahabu muri gahunda yo guhangana n’izamuka ry’ibiciro no guta agaciro kw’ifaranga ry’igihugu.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu ya Zimbabwe, John Mangudya yavuze ko hasohotse icyiciro cya mbere cy’ibiceri 2000 bya zahabu byiswe ‘Mosi-oa-Tunya’, bisobanura ‘Victoria Falls’.

Abazagura ibi biceri bazaba bemerewe ku bigurisha mu mafaranga yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Igiceri kimwe cya zahabu gihagaze amadolari y’Amerika 1,824 cyangwa 805, 745,35 by’amadolari ya Zimbabwe.

Ababigura bemerewe kubigurisha muri kasha nyuma y’iminsi 180 uhereye igihe babiguze.

Mangudya yongeyeho ko biteze umusaruro udasanzwe mu bikorwa bitandukanye nko kuzamuka ku bukungu bw’igihugu binyuze mu ivunjisha ry’amafaranga y’ibindi bihugu nk’amadolari, ama-pound n’ayandi azafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ni ibiceri mvunjwafaranga bizajya bigurwa nyuma bikagurishwa abandi ku nyungu runaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .