Zimbabwe yahakanye amakuru ya Coup d‘Etat

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kamena 2020 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Inama nkuru y‘umutekano muri Zimbabwe yamaganye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa, avuga ko hari gutegurwa ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Emmerson Mnangagwa.

Iyo nama yatangaje ko igihugu gihagaze neza mu bijyanye n’umutekano.

Mu bashinjwe kuba ku isonga y’ibyo bihuha harimo abambari ba Robert Mugabe wahoze ari Perezida n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Kazembe Kazembe yavuze ko hari n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abadipolomate b’abanyamahanga bari muri uwo mugambi wo gukwirakwiza ibihuha.

Yavuze amwe mu mazina y’abatavuga rumwe na Leta ashinja gukwirakwiza ayo makuru ndetse n’abanyamadini bavuga ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Zimbabwe iri muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera muri Werurwe uyu mwaka hirindwa ikwirakwira rya coronavirus, icyakora muri Gicurasi amabwiriza yarorohejwe.

Nubwo amabwiriza yorohejwe, igisirikare cyashyizwe mu mihanda igana mu gace k’ubucuruzi mu mujyi wa Harare rwagati, aho babuza abantu kuhagera.

JPEG - 154.4 kb
Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma yo guhirika Robert Mugabe wayoboraga icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .