Zimbabwe: Umuryango wa Mugabe wisubiyeho, azashyingurwa mu muhezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe, wisubiyeho ku cyemezo wari warafashe cy’uko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko, wemera ko yaruhukira mu irimbi ry’Intwari nkuko leta yabyifuzaga.

Mwishywa wa Mugabe niwe watangarije BBC ko nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari za Zimbabwe riri mu Mujyi rwagati i Harare, gusa ko nta bantu bazawitabira ahubwo bizaba mu muhezo hari abo mu muryango gusa.

Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku cyumweru nkuko byari byitezwe. Kuri uwo munsi hazabaho umuhango uzitabirwa n’abantu bose wo kumusezeraho ariko ko atazahita ashyingurwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, umurambo we uzasubizwa ku ivuko rye ahitwa Kutama aho abakuru mu muryango bazemererwa kumukoreraho imihango gakondo.

Undi munsi utaratangazwa ariko bishoboka ko azaba ari ku cyumweru, nibwo Mugabe witabye Imana mu cyumweru gishize ku myaka 95 azashyingurwa mu Irimbi ry’Intwari mu muhango uzakorwa mu muhezo.

Umurambo wakiriwe n'abasirikare bakuru
Umurambo wa Mugabe ubwo wagezwaga ku kibuga cy'indege i Harare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza