00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Umunyamakuru yatawe muri yombi kubera kuganiriza unenga ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 February 2025 saa 01:50
Yasuwe :

Umunyamakuru Blessed Mhalanga wo muri Zimbabwe yatawe muri yombi ndetse agezwa imbere y’urukiko kubera guha umwanya umwe mu banenga ubutegetsi bwa Perezida Emmerson Mnangagwa, kuba bwarananiwe gukora ibyo bwasezeranyije abaturage nko gushyiraho demokarasi nshya.

Uyu munyamakuru yaganiriye na Blessed Geza uri mu basirikare barwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe. Uyu mugabo avuga ko Perezida Mnangagwa adakwiye kwiyongeza igihe cyo kuyobora igihugu mu gihe manda yemerewe n’amategeko ebyiri zizaba zirangiye.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, Zanu-PF bari mu bikorwa bigamije kuvugurura itegeko nshinga ry’igihugu ku buryo ryakwemerera Perezida Mnangagwa w’imyaka 82 kuguma ku butegetsi akazageza mu 2030.

Mhalanga ashinjwa ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, ndetse kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025 ni bwo urukiko rufata icyemezo niba arekurwa by’agateganyo atanze ingwate cyangwa akomeza gufungwa.

Ubushinjacyaha bwo busaba ko akomeza gufungwa kuko kumurekura byatuma atoroka ubutabera.

Ku rundi ruhande Polisi iri gushakisha Geza wavuze amagambo agamije gukurura imvururu muri rubanda.

Uwunganira Mhalanga yabwiye urukiko ko atewe agahinda no kuba ari mu rukiko yunganira umuntu wakoze ibiri mu nshingano ze kuko kuganiriza abantu batandukanye atari kabiri gusa yabikoze nk’uko ikirego kibivuga ahubwo ari byo akora buri munsi.

Ati “Mwaba mwemeranya n’ibyo Geza yavuze, abaturage bagomba kubyumva kandi si umukiliya wanjye wabivuze.”

Yavuze ko urukiko rukwiye kubona ko Leta nta bimenyetso ifite byatuma umukiliya we afungwa.

Ihuriro ry’Abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru muri Zimbabwe, ryatangaje ko rihangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru kandi ko bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru rikora mu nyungu za rubanda.

The Citizen yanditse ko Leta ya Mnangagwa ihangana n’abatavuga rumwe na yo mu buryo bukarishye, aho benshi bashyirwa muri za gereza nyuma y’igihe runaka bakazagirwa abere bataburanishijwe ku byaha bari bakurikiranyweho.
Perezida Mnangagwa ashinjwa kunanirwa gushyiraho demokarasi nshya yasezeranyije abanya-Zimbabwe ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Robert Mugabe mu 2017.

Perezida Mnangagwa ashinjwa kuba ataragejeje demokarasi ku gihugu nk'uko yabisezeranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .