00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Umuhanzi yahawe gasopo n’umudepite umushinja gusambanya abagore b’abandi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Zimbabwe witwa Temba Mliswa n’umuhanzi Jah Prayzah[Mukudzeyi Mukombe] uzwi cyane mu muziki muri, bagiranye ubwumvikane buke uyu mudepite amushinja kuba areshya abagore akabasambanya.

Depite Mliswa yanditse kuri Twitter agaragaza ko imico y’uyu muhanzi imurambiye ndetse akwiriye kuyireka cyangwa agashyira ibimenyetso hanze.

Ati “Jah Prayzah ukeneye kureka umuco wo kuryamana n’abagore bashatse cyangwa se abakobwa bafite abakunzi ubaha isezerano ryo kubafasha no gufasha abana babo. Ni umuco mubi.”

Hari amakuru avuga ko uyu mudepite yibasiye uyu kubera ibibazo bya Politiki cyane ko yabivuze nyuma gato y’aho Jah Prayzah aririmbye mu birori by’isabukuru by’umukwe wa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe.

Abandi bavuga ahubwo bari gupfa umugore w’uyu mudepite witwa Cynthia Mugwira ufitanye ubucuti budasanzwe n’uyu muhanzi.

Umuririmbyi Jah Prayzah nta kintu aravuga ku mvugo y’uyu mudepite wamushinje kwiharira abagore bo muri Zimbabwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 34 yamenyakanye mu bihangano bitandukanye birimo iyitwa ‘Mukwasha’, ‘Dzamutsana’, ‘Ndoenda’ yakoranye na Harmonize wo muri Tnazania, ‘Watora Mari’ yakoranye na Diamond Platnumz ndetse n’izindi nyinshi.

Yarushinganye na Rufaro Chiworeso, bafitanye umuhungu n’abakobwa batatu. Afite n’undi muhungu yabyaranye n’umugore babanje gushakana.

Jah Prayzah ubanza ibumoso ndetse na Depite Temba Mliswa umushinja gusambanya abagore b'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .