Mu butumwa Perezida Mnangangwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Guverinoma ya Zimbabwe ishyigikiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugarura abimukira bakomoka muri Zimbabwe bashobora kuba bari muri iki gihugu binyuranye n’amategeko.”
Gahunda yo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa yatangiye ku wa 20 Mutarama 2025 ubwo Donald Trump yari amaze kurahirira kongera kuyobora Amerika. Yahise asinya iteka rishyira mu bikorwa icyo cyifuzo cye nk’uko yari yarabivuze mu gihe cyo kwiyamamaza.
Imibare igaragaza ko Abanyafurika bagera ku 40.172 baturutse mu bihugu 47 bari ku rutonde rw’abimukira bari muri Amerika binyuranyije n’amategeko.
Somalia iza ku isonga n’abenegihugu 4.090 bagomba kwirukanwa, ikurikirwa na Mauritania ifite 3.822, Nigeria ifite 3.690, na Ghana 3.228.
Ni mu gihe Zimbabwe ifite abagera kuri 545 bari muri Amerika batujuje ibyangombwa, ari na yo mpamvu Perezida Mnangagwa yavuze ko iki gihugu cyiteguye kubakira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!