Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yasinye itegeko ribuza abarimu gukubita abanyeshuri no kwirukana abatwite

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Kanama 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasinye itegeko ribuza amashuri ya Leta muri iki gihugu gukubita abanyeshuri no kwirukana abakobwa batwite nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Iri tegeko ryashyizweho umukono n’uyu mukuru w’igihugu ku wa 22 Kanama, rigena ko kandi nta munyeshuri uzongera kwirukanirwa ko atabonye amafaranga y’ishuri.

Mbere y’iri tegeko amashuri yari asanzwe afite uburenganzira bwo gukubita umunyeshuri, kwirukana uwabuze amafaranga y’ishuri n’abakobwa batwite.

Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu, Cain Mathema, yavuze ko batewe ishema n’iri tegeko rishya kandi ko biteguye kugenzura iyubahirizwa ryaryo.

Yagize ati “Perezida yasinye iri tegeko kandi twiteguye kuzagenzura iyubahirizwa ryaryo mu rwego rwo gukomeza kuzamura uburezi mu gihugu.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abarimu muri Zimbabwe, Sifiso Ndlovu, yashimye nawe iri tegeko avuga ko rije gukuraho bimwe mu bintu bitakijyanye n’ibihe mu burezi bwo muri iki gihugu.

Ndlovu avuga ko gukubita abanyeshuri byatumaga habaho ihohoterwa ndetse no kwirukana abakobwa batwite bikaba kwari uguhonyora uburenganzira bwabo.

Iri tegeko kandi riha Minisitiri w’Uburezi uburenganzira bwo gushyiraho amafaranga abanyeshuri bagomba kwishyura mu ishuri runaka nyuma yo kugenzura amakuru ajyanye n’aho riri n’urwego ririmo.

Perezida wa Zimbabwe yasinye itegeko ryemerera abanyeshuri batwite gukomeza kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .