Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo abaturage bashyigikiye Perezida Donald Trump bigabije Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu gisa n’imyigaragambyo, ubwo abari bayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden.
Ni igikorwa cyanenzwe na benshi aho bemeje ko kigaragaza ko Donald Trump adashaka gutanga ubutegetsi mu mahoro, mu gihe igihugu ayoboye aricyo cyirirwa gisaba ibindi byo hirya no hino ku Isi kubahiriza amahame ya Demokarasi.
Perezida Emmerson Mnangagwa abinyujije kuri Twitter yagarutse ku bihano Amerika yafatiye igihugu cye kubera guhonyora amahame ya demokarasi, avuga ko bitari bikwiye mu gihe nayo itayubahiriza.
Ati “ Umwaka ushize Trump yongereye ibihano by’ubukungu byafatiwe Zimbabwe, avuga ko bijyanye n’ibibazo bya demokarasi ya Zimbabwe. Ibyabaye ejo hashize byerekanye ko Amerika idafite uburenganzira bwo guhana ikindi gihugu yitwaje kwimakaza demokarasi. Ibi bihano bigomba kurangira.”
Perezida Mnangagwa yakomeje ashima Joe Biden wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko nka Perezida mushya wa Amerika, avuga ko igihugu cye cyiteguye gukorana na we.
Ati “Nifuzaga nanone gushimira Perezida watowe Joe Biden ku kwemezwa kwe nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zimbabwe yiteguye gukorera hamwe nk’inshuti n’abafatanyabikorwa ba Amerika hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biherutse gutangaza ko byagumishijeho ibihano byari byarafatiye Zimbabwe ku butegetsi bwa Robert Mugabe kubera ko itagaragaza ubushake bwo kuzamura urwego rwa demokarasi yayo n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!