00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Nelson Chamisa yahize guhigika Perezida Mnangagwa

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 28 January 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Emmerson Mnangagwa muri Zimbabwe, Nelson Chamisa, yatangaje ko afite icyizere cyo kwegukana intsinzi mu matora ya perezida azaba umwaka utaha.

Nelson Chamisa yatsindiwe ku ntera nto na Emerson Mnangagwa mu matora yo muri 2018 ndetse aza no gutangaza ko habayemo uburiganya.

Mu kiganiro yagiranye na AFP, Chamisa yatangaje ko yiteguye guhangana na Mnangagwa mu matora y’umwaka utaha kandi akamuhigika.

Ati “Barabizi ko dufite ubundi buryo, barabizi ko twabatsinze muri 2018, kandi twiteguye kubisubiramo ku kinyuranyo kinini cyane. Si mu matora y’ibanze gusa, ahubwo no mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2023. Bagerageje kutwangiza, kuducamo ibice no kuturangaza ariko barananiwe’’.

Yanavuze ko “Impinduka zabaye muri Zambia, zamuhaye icyizere cy’uko na Zimbabwe iyobowe n’ishyaka rya ZANU-PF mu gihe gisaga imyaka 42 yahinduka.”

Mu mwaka wa 2023 ni bwo hitezwe amatora mu gihugu cya Zimbabwe cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu. Byitezwe ko Nelson Chamisa w’ishyaka rya CCC azongera agahangana na Perezida Nelson Mnangagwa, nk’uko byari byagenze mu matora aheruka muri 2018.

Mnangagwa yatsinze amatora y’inzibacyuho ya 2018 ku buryo butavugwaho rumwe, aho yasimburaga Robert Mugabe wari umaze kweguzwa ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 muri 2017.

Nelson Chamisa yahize guhigika Perezida Mnangagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .