00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe mu mpaka zo gukuraho ikoreshwa ry’imisatsi y’abacamanza itangwaho arenga miliyoni 120Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Leta ya Zimbabwe yatangiye kwakira ibitekerezo by’abaturage ku cyemezo cyo gukuraho ikoreshwa ry’imisatsi y’akazi yambarwa n’abacamanza izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘bench wig’.

Muri Nzeri 2022 nibwo Komisiyo ishinzwe serivisi z’ubutabera inareberera uru rwego muri Zimbabwe yashyizeho komite ishinzwe gusuzuma niba koko uyu mwambaro w’abacamanza wakurwaho.

Nyuma yo kugenzura ingingo zitandukanye, iyi komite yafashe umwanzuro wo gukusanya n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo icyemezo kizafatwa kizabe kibereye bose.

Kugeza ubu Leta ya Zimbabwe yashyizeho urupapuro rwuzuzwa n’abaturage bagaragaza icyo batekereza kuri iyi misatsi. Umuturage ashobora kuvuga niba ashyigikiye ko igumaho cyangwa ivaho.

Igihe ahisemo ko ivaho, asabwa gutanga ubundi buryo yumva abacamanza bazajya bambara. Biteganyijwe ko gutanga ibitekerezo kuri uyu mwanzuro birangira kuri uyu wa Kane.

Bamwe mu baturage ba Zimbabwe bavuga ko kuba abacamanza babo bacyambara iyi misatsi ari ikimenyetso cy’uko bakiri mu bukoloni.

Mu 2019 nibwo muri Zimbabwe hadutse impaka zo gukuraho iyi misatsi y’abacamanza. Ni nyuma y’uko Leta y’iki gihugu yari yatangaje ko muri uwo mwaka yakoresheje arenga miliyoni 126$ mu kuyigura mu Bwongereza.

Iyi misatsi yambarwa n’abacamanza ifatwa nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’icyubahiro abakora uyu mwuga baha urukiko.

Mu Bwongereza aho ifite inkomoko kutayambara bifatwa nko gusuzugura urukiko.

Zimbabwe mu mpaka zo gukuraho ikoreshwa ry’imisatsi y’abacamanza itangaho arenga miliyoni 120Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .