Amakuru y’urupfu rwa Minisitiri SB Moyo yemejwe kuri uyu wa Gatatu n’itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, aho yatangaje ko ababajwe no kumenyesha abantu ko Minisitiri SB Moyo yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19 mu bitaro byo mu gihugu.
Moyo yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Perezida Mnangagwa nyuma gato y’ihirikwa rya Robert Mugabe mu Ugushyingo 2017, nyuma ahita asezererwa mu gisirikare.
Minisitiri Moyo abaye Minisitiri wa gatatu uhitanywe n’icyorezo cya Coronavirus muri icyo gihugu nyuma y’abandi babiri bishwe nayo barimo Minisitiri wa Leta mu Ntara ya Manicaland, Dr Ellen Gwaradzimba, wapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 60 hamwe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Perrance Shiri, wapfuye mu mwaka ushize.
Zimbabwe ikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo aho ku munsi w’ejo gusa Covid-19 yahitanye abantu 52.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!