Zimbabwe: Inzovu 55 zishwe n’amapfa mu mezi abiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Mu mezi abiri gusa inzovu 55 zishwe n’inzara n’inyota muri Pariki y’Igihugu ya Hwange muri Zimbabwe.

Abashinzwe kwita ku nyamaswa bavuga ko aya mapfa yatewe n’imihindagurikire y’ibihe yatumye habura ibiribwa n’amazi muri pariki.

Ibiro ntaramakuru bya Zimbabwe (ZBC), byatangaje ko zimwe mu ntumbi z’inzovu zabonywe muri metero 50 werekeza ahari ikidendezi cy’amazi, bikaba bisobanura ko zakoze urugendo rurerure ariko zigapfa zitaragera ku mazi.

Umuvugizi wa pariki z’ibihugu muri Zimbabwe yavuze kandi ko hari n’abantu bishwe n’inzovu ubwo zatorokaga pariki zigiye gushaka ibyo zirya. Nibura abagera kuri 22 bamaze gupfa uyu mwaka.

Inzovu zirenga 50 zimaze kwicwa n'amapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .