Zimbabwe: Imirimo y’ibanze yo gutegura aho Robert Mugabe azashyingurwa yatangiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zimbabwe yatangiye imirimo yo kubaka imva yihariye Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe azashyingurwamo, ku musozi wubatsweho irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare.

Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa remezo, Jennifer Mhlanga, yabwiye ikinyamakuru The Herald ko imiterere y’ahantu Mugabe azashyingurwa itararangiza gutunganywa, nubwo imirimo yatangiye.

Ati “Ibyo igihugu kigomba kumenya ni uko imirimo yatangiye. Ku bijyanye n’imiterere yaho byatangiye gukorwa. Ingengo y’imari bizatwara izatangazwa igishushanyo nikimara kuboneka.”

Aho azashyingurwa bibarwa ko hazatwara ukwezi kumwe ngo harangize kubakwa, hakaba ari mu mpinga y’umusozi wubatsweho irimbi ry’intwari.

Mugabe yaguye muri Singapore ku myaka 95 ku wa 6 Nzeri, agarurwa muri Zimbabwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Umuryango we wifuzaga ko yashyingurwa ku ivuko, ariko Guverinoma ihitamo ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari ndetse icyifuzo cyayo aba ari cyo cyemezwa.

Umurambo wa Mugabe wabanje kujyanwa ku ivuko mu gace ka Zvimba, abaturage bawusezeraho, wimurirwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko imva ye yuzura. Umuryango we uheruka gutangaza ko azashyingurwa mu muhango wihariye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza