Zimbabwe igiye kuguza muri G7 miliyari 1.9$ zo kwishyura amadeni

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kanama 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Leta ya Zimbabwe iteganya gufata umwenda ungana na miliyari 1.9 z’Amadorali ya Amerika mu bihugu birindwi biteye imbere kurusha ibindi (G7), kugira ngo yishyure imyenda ifitiye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Banki y’Isi.

Minisitiri w’Imari wa Zimbabwe Ncube Mthuli avuga ko amafaranga yo kwishyura umwenda w’ibi bigo, agera kuri miliyari imwe y’amadolari azaturuka mu bigega bibiri by’imari, nk’uko Xinhua yabitangaje.

G7 Zimbabwe iteganya kwakamo umwenda igizwe n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Canada, u Budage n’u Buyapani. Ni ibihugu bibarwa ko bifite 58% by’ubukungu bw’Isi.

Mthuli avuga ko muri Kamena umwenda Zimbabwe yari ifitiye amahanga n’ibigo bitandukanye wanganaga na miliyari $8.5, ibintu byatumye iki gihugu kitabasha kubona amafaranga mu bigo by’imari ngo agifashe kwikura mu bibazo by’ubukungu.

Mthuli yavuze ko Zimbabwe igomba kubanza gushyira mu bikorwa ibyavuye mu igenzura ryakozwe n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), birimo kunoza amahame agenga ubukungu butajegajega kugira ngo ibashe kongera kubona inguzanyo.

Minisitiri w'Imari wa Zimbabwe Mthuli Ncube yiyemeje kwishyura amadeni ya AfDB na Banki y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza