00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe igiye gushyira hanze ibiceri bya zahabu bihendutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2022 saa 11:49
Yasuwe :

Banki Nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko igiye gushyira hanze ibiceri bya zahabu bikoreshwa nk’amafaranga bihendutse nyuma y’aho igerageza ry’ikoreshwa ryabyo ryatanze umusaruro.

Itakazagaciro k’ifaranga ku rwego rwo hejuru ryatumye Abanya-Zimbabwe bareka gukoresha idolari ryo muri iki gihugu bahitamo iry’Abanyamerika kugira ngo ubwizigame bwabo budakomeza guta agaciro.

Ibi byatumye amadolari ya Amerika aba iyanga mu gihugu n’igipimo cy’ivunjisha kirazamuka ari na bwo Banki Nkuru yahagarikaga inguzanyo ariko nyuma ikaza kubihindura aho mu kwezi gushize yashyize hanze ibiceri bya zahabu bifite agaciro k’amadolari 1800 mu rwego rwo kugabanya ingano y’amadolari akenewe.

Ibyo biceri bya zahabu bifite agaciro ko hejuru birakoreshwa mu mabanki yemejwe imbere mu gihugu imbere aho ibigera ku 4475 byaguzwe kuva byatangira gukoreshwa mu kwezi gushize.

Ibi byagaragaye nk’intsinzi mu maso ya Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko inkuru ya BBC ibivuga ari na cyo cyatumye iteganya gushyira hanze ibihendutse bifite agaciro k’amadolari 180 ya Amerika uhereye mu Ugushyingo uyu mwaka.

Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe wakuwe ku butegetsi mu 2017 yananiwe kuzahura ubukungu bw’iki gihugu nubwo yari yatanze icyizere ko azakigeza ku rwego rw’ibifite ubukungu buciriritse bitarenze umwaka wa 2030.

Zimbabwe iracyakoresha ubwoko bubiri bw’amadolari; idolari rya Amerika n’irya Zimbabwe iryo benshi bahitamo kuvunjisha mu madolari ya Amerika birinda ibihombo baterwa n’itakazagaciro k’iryabo.

Idolari rya Zimbabwe ryataye agaciro ku gipimo cya 256% muri Nyakanga aho 108,66 ari yo yanganaga n’idolari rimwe rya Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka bigera muri Kanama 481,85 avunja rimwe rya Amerika.

Zimbabwe igiye gushyira hanze ibiceri bya zahabu bihendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .