00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Habuze ayo kugura radar yo ku Kibuga cy’indege cyitiriwe Robert Mugabe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 12:10
Yasuwe :

Guverinoma ya Zimbabwe yabuze amafaranga yo kugura ikoranabuhanga rya radar rikenewe ku Kibuga Mpuzamahanga cyitiriwe Robert Mugabe wabaye Perezida w’icyo gihugu.

Amakuru avuga ko ubu indege ziri kuhagwa iryo koranabuhanga ridakora kandi rifasha mu kurinda umutekano waho.

Hari amashusho yakwirakwiye agaragaza Depite Oscar Gorerino ukuriye Komite ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yamagana ibyo kuba indege zikomeza kugwa kuri icyo Kibuga nta radar ihari.

Yagize ati "Ntidushobora gukomeza kuhakorera nta system ya radar nzima ihari. Byateza ibyago cyane mu buryo bw’umutekano."

Igihe iyo radar imaze idakora nticyavuzwe ariko Urwego rushinzwe indege za gisivile muri Zimbabwe (CAAZ) rwabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko rubitse miliyoni 1,5$ gusa kandi radar nshya igura miliyoni 3,4$.

Bivugwa ko Zimbabwe yamaze gusinyisha Sosiyete y’Abashinwa ngo ishyire ikoranabuhanga rya radar rizima kuri icyo Kibuga.

Banki ishinzwe ibyinjira n’ibisohoka mu Bushinwa yemereye Zimbabwe inguzanyo ya miliyoni 153$ zo gusana icyo Kibuga gusa itangwa ryayo ntiharatangazwa aho rigeze.

Radar yo kuri Robert Gabriel Mugabe International Airport imaze igihe idakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .