Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byemeje uburyo bwo kohereza mu mahanga urumogi ruhingwa, rugakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi.
U Rwanda narwo ruherutse kwemeza ko iki gihingwa gitangira guhingwa, hanyuma kikazajya cyoherezwa mu mahanga gusa amabwiriza ajyanye n’uko bizajya bikorwa ntabwo arasohoka mu igazeti ya Leta.
Muri Zimbabwe, Guverinoma imaze gutanga impushya 44 guhera muri Nzeri zemerera abantu guhinga urumogi. Umwaka utaha, byitezwe ko ruzinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,25 z’amadololari ya Amerika.
Itabi nicyo gihingwa cyinjirizaga amafaranga menshi Zimbabwe, aho uyu mwaka ryinjije amadolari miliyoni 444.
Abasesenguzi batangaza ko muri iki gihe urumogi ari kimwe mu bihingwa bihanzwe amaso ku Isi, ndetse biri kwinjiriza ibihguu agatubutse ari nayo mpamvu bimwe na bimwe byatangiye gushyiraho uburyo bwo kurubyaza umusaruro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!