Abatawe muri yombi bari bitabiriye inama y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Citizens Coalition for Change (CCC), yabereye mu nkengero z’umurwa mukuru Harare.
Polisi yatangaje ko abo bantu bakoze inama itemewe bityo abafashwe bazabiryozwa mu butabera nk’uko amategeko abiteganya.
Depite Costa Machingauta, umugore we n’umukobwa we w’imyaka 17 bari mu batawe muri yombi. Uyu mudepite bivugwa ko yabanje gukubitwa n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa CCC, Fadzayi Mahere yavuze ko ibyakozwe ari ubusabe bw’ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi, rishaka gutsikamira andi mashyaka mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!