00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zanzibar yaburiye abaturage bakoza isoni abanyamahanga bambaye imyenda migufi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 May 2022 saa 04:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Zanzibar yaburiye abaturage bakoza isoni cyangwa bagatuka abakerarugendo, babaziza kwambara utwenda tw’imbere mu gihe bari ku mucanga cyangwa indi myenda migufi.

Minisitiri Simai Mohammed yabwiye BBC ko azafatira ibihano abazafatirwa muri ayo makosa, kuko ubukerarugendo ari ishyiga ry’inyuma ry’ubukungu bwa Zanzibar.

Yavuze ko badashyigikiye abakerarugendo bambara nabi, icyakora ngo Guverinoma izabaganiriza ku giti cyayo aho gukorwa n’abaturage.

Mu 2020, ubukerarugendo bwari bugize 28 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Hafi 82 % by’amafaranga icyo kirwa cyinjiza aturuka mu bukerarugendo.

Zanzibar yihanangirije abakoza isoni abakerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .