Zambia yemeje umushinga w’itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri ya Leta ya Zambia yemeje umushinga w’itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi, ariko ku barukoresha mu bikorwa bigamije ubuvuzi no kurucuruza mu mahanga.

Ibigo byifuza gucuruza urumogi muri Zambia bizajya bibanza kwishyura amadolari ibihumbi 250$ y’icyangombwa kibyemerera, kigurwa buri mwaka.

Uwo mushinga w’itegeko wemera ko abacuruzi bakomeye aribo bazahabwa ibyo byangombwa na Minisiteri y’Ubuzima bibemerera kurucuruza mu mahanga mu gihe ibiruhinga bizajya bigenzurwa n’Ikigo gishinzwe gutanga amabwiriza ya gisirikare muri Zambia.

Uyu mushinga wemerejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize. Umwe mu bayobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe wari mu nama wemerejwemo yavuze ko watanzwe na Minisitiri w’Ubuzima asaba ko urumogi rukoreshwa ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Ati “Igitangaje ni uko muri iyi nama, Minisiteri ishinzwe Iterambere n’Imibereho myiza, ishinzwe Ubuhinzi zishaka gukorana n’iy’Ubucuruzi mu kwambura Minisiteri y’Ubuzima gutanga ibyangombwa, ariyo imaze igihe isunika iki cyemezo.”

Uyu muyobozi yavuze ko bigaragara ko iki cyemezo gishobora kuba cyihishwe inyuma n’imiryango n’ibigo by’abanyemari basezeranyijwe kuzahabwa ibyangombwa.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihingwa ry’urumogi bwerekanye ko mu gihe byakwemerwa mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Mugabane wa Afurika bushobora kuzaba buwinjiriza asaga miliyari 7.1$.

Lesotho ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemereye abaturage bacyo gukoresha urumogi ku mugaragaro muri Afurika.

Muri Nzeri 2018, Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rwemeje ko kunywa urumogi byemewe n’amategeko ariko bigakorwa ahantu hatari rubanda.

Zambia yemeje umushinga w’itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi ku nyungu z’ubuvuzi n’abarwohereza hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza