Zambia yasabye USA guhindura ambasaderi wayo i Lusaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Zambia yandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba ko ambasaderi wayo i Lusaka, Daniel Foote, asimbuzwa, ashinjwa kwivaga mu miyoborere y’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.

Nk’uko ikigo cy’itangazamakuru cya Zambia, (ZNBC) cyabitangaje, ni umwanzuro wafashwe kubera amagambo Amb. Foote aheruka kuvuga nyuma y’ifungwa ry’abagabo babiri babana bahuje ibitsina.

Zambia iheruka gukatira abagabo babiri igifungo cy’imyaka 15, ibintu Amb Foote yavuze ko ari ibya kinyamaswa. Icyo cyemezo cyazanye agatotsi mu muhano wa Amerika na Zambia.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia, Joseph Malanji, yavuze ko Zambia yamaze kumenyesha Guverinoma ya Washington ko ibona intumwa yayo irimo kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu, bityo ikwiye gusimburwa.

Perezida Lungu aheruka kuvuga ko igihugu cye cyiteguye no kuba cyahara inkunga zose gihabwa na Amerika, aho kwemera ubutinganyi mu gihugu cye gifite abakristu benshi.

Zambia yasabye USA guhindura ambasaderi wayo i Lusaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza