Zambia yafunze restaurant y’Abashinwa ishinjwa ivangura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Zambia bwafunze restaurant y’Abashinwa mu murwa mukuru Lusaka ishinjwa ivangura ryibasiye abenegihugu.

Iyo restaurant ivugwaho kuba yaranze kwakira umwe mu bakiliya uvuka muri Zambia, bamwita ko ari ‘umunyamahanga.’

Meya w’umujyi wa Lusaka, Miles Sampan na we yavuze ko iyo resitora yagurishaga ibicuruzwa byanditse mu rurimi rw’Icyongereza nta Cyongereza kiriho nkuko ametegeko abiteganya.

Uwo muyobozi yagize ati “Ivangura rya Apartheid ryarangiye kera nyuma y’uko Zambia ibonye ubwigenge mu 1964.”

Ivangura rishinjwa iyo restaurant ryatangiye kuvugwaho cyane mu minsi ishize ubwo umugabo wo muri Zambia yangirwaga kuyinjiramo bigacishwa kuri Televiziyo yo muri Zambia, Muvi TV.

Resitora y'Abashinwa yafunzwe ishinjwa kuvangura abaturage ba Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .