00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yemeye kujya mu biganiro na Zambia nyuma yo gufungirwaho imipaka

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 12 August 2024 saa 10:28
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Zambia zigiye gutangira ibiganiro byiga ku cyemezo cya RDC cyo gukumira ibicuruzwa byinjira bivuye muri Zambia nk’inzoga, sima, klinker n’ibindi.

Iteka rya Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa RDC, Julien Paluku Kahongya ryo ku wa 26 Kamena, ryasohotse ku wa 19 Nyakanga 2024 ryahagaritse iyinjizwa ry’inzoga n’ibindi binyobwa bisembuye ku butaka bwa RDC mu gihe cy’amezi 12.

Zambia icyumva icyo cyemezo cya RDC yahise ifunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

Impande zombi zaganiriye binyuze ku ikoranabuhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024 zemeranya ko ibiganiro bikomereza i Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, hagashakwa igisubizo cyatuma imipaka ku ruhande rwa Zambia ifungurwa, n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugakomeza nk’uko biteganywa mu masezerano bifitanye.

Radio Okapi yanditse ko icyemezo cya RDC cyo gukumira ibicuruzwa biva hanze cyari kigamije kurinda urwego rw’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Zambia na yo yahise ifunga imipaka iyihuza na RDC haba mu kwinjiza cyangwa koherezayo ibicuruzwa, bituma sosiyete civil yo mu mujyi wa Kasumbalesa igaragaza ko itishimiye ibyo byemezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .