Iyi mipaka: Kasumbalesa, Sakania na Kipushi, yafunzwe nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bufashe icyemezo cyo gukumira inzoga, ibinyobwa byoroheje na sima bituruka muri Zambia.
Guverinoma ya Zambia yasobanuye ko icyemezo cyo gukumira ibi bicuruzwa gihabanye n’amasezerano y’ubuhahirane yagiranye n’iya RDC.
Minisitiri ushinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka wa RDC, Julien Paluku Kahongya, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo kuri uyu wa 11 Kanama 2024 yatangiye kuganira n’iya Zambia kugira ngo iyi mipaka ifungurwe.
Minisitiri Paluku yasobanuye ko icyemezo guverinoma ya RDC kigamije kuzigamira isoko ibikorwa n’inganda z’iwabo, kandi ko cyubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye n’amabwiriza y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO.
Nyuma y’iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, Minisitiri Paluku yatangaje mu masaha make ari imbere impande zombi zihurira mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga kugira ngo zikemure aya makimbirane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!