Mulala imbwa ze zamuririye mu mujyi wa Lichtenburg muri Afurika y’Epfo, nk’uko BBC yabitangaje.
Umugore we yavuze ko basanze Mulala aryamye mu busitani bw’inzu bari batuyemo, yanegekanye nyuma yo kuribwa n’imbwa. Inzego z’ubuzima zaratabajwe ariko bamugeza kwa muganga yamaze gushiramo umwuka.
Mulala yimukiye muri Afurika y’Epfo mu myaka 1980 agiye gukinira ikipe ya Kaizer Chiefs nyuma akinira Cape Town Spurs.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangiye iperereza mu gihe imbwa zamuriye zahise zijyanwa ahantu hitaruye ngo zitabweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!