Zambia: Umudepite yasabye ko abakoze ibyaha bajya bakubitwa inkoni aho gufungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Kapembwa Simbao, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia yasabye Leta gutekereza uburyo yashyiraho igihano cy’inkoni ku bantu bakoze ibyaha byoroheje mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza.

Kuri ubu muri icyo gihugu hari imfungwa 22 000 muri gereza zagenewe kwakira imfungwa n’abagororwa 8 000.

Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Depite Kapembwa yavuze ko hakwiriye ingamba ngo ubucucike muri za gereza bugabanuke nkuko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Kuki tutazana umushinga w’itegeko watuma ibi byaha byose bihanishwa gukubitwa iminyafu tukagabanya ubucucike mu magereza? Ese mufite ubwoba bwo kurekura aba bantu?”

Yakomeje agira ati “Dukwiriye gutekereza kure, njye igitekerezo cyanjye ni uko iyi myaka yose twayivunjamo iminyafu. Ntabwo twakomeza kugira abantu 22 000 ahantu hagenewe abantu 8000.”

Uyu mudepite yavuze ko ibyo bihano by’iminyafu bitajya bihabwa abakoze ibyaha bikomeye.

Uwari uhagariye Guverinoma yavuze ko ubusanzwe iyo bashaka kugabanya ubucucike muri gereza bifashisha imbabazi za Perezida bamwe bakarekurwa. Yavuze ko bagiye no kubaka amagereza menshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza