Zambia: Ikinyobwa gitera imbaraga kirimo Viagra cyahagaritswe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi muri Zambia bwahagaritse ikoreshwa ry’ikinyobwa gitera imbaraga, ni nyuma y’uko ibisubizo bya laboratwari byerekanye ko ibyo gikozemo harimo ibyo mu bwoko bw’imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina izwi nka ‘Viagra’.

Iki kinyobwa kizwi nka SX Energy Natural Power, gikorwa na Revin Zambia, kinajyanwa mu bindi bihugu birimo Uganda, Malawi na Zimbabwe. Abakinywa bavuga ko kibatera guhaguruka kw’igitsina kumara igihe kirekire kingana n’amasaha atandatu.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Ndola muri Zambia aho iki kinyobwa gikorerwa, bwategetse ko gihagarikwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Ndola, Tilyenji Mwanza, muri iri tangazo yavuze ko ibipimo byakusanyirijwe muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo ndetse no muri Zambia, byerekanye ko muri icyo kinyobwa harimo Viagra.

Mu Ukuboza umwaka ushize, ubuyobozi bw’urwego rugenzura imiti bwavuze ko iki kinyobwa kirimo Sildenafil Citrate, umuti utera guhaguruka kw’igitsina igihe kirekire benshi bazi nka Viagra.

Iki kinyobwa gitera imbaraga cyahagaritswe kubera kubamo Viagra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza