00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Perezida yategetse ko ingabo zikwirakwizwa hose mbere y’amatora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kanama 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yategetse ko ingabo zikwirakwizwa mu bice byose, hagamijwe kwirinda imvururu mbere y’amatora ya Perezida.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida azaba tariki 12 Kanama uyu mwaka.

Hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi.

Kuri iki Cyumweru, Lungu yavuze ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo.

Lungu w’imyaka 64 amaze imyaka irindwi ku butegetsi kuko yabugiyeho asimbuye Michael Sata wapfuye mu 2014. Mu matora agiye kuba, azaba yiyamamariza manda ya kabiri.

Muri ayo matora azaba ahanganye na Hakainde Hichilema umwe mu batavuga rumwe na Leta bakomeye muri icyo gihugu.

Perezida Lungu yasabye ko igisirikare kijya gufatanya na Polisi kugarura umutekano imbere mu gihugu mbere y'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .