Zambia: Perezida Lungu arashinja Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa gushaka kumuhirika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2020 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu arashinja Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu, gucura imigambi igamije kumuhirika ku butegetsi we na Guverinoma ye.

Ikinyamakuru cya Leta, Times of Zambia cyatangaje ko Lungu yavuze ko Anti-Corruption Commission (ACC) aho kujya gukora iperereza ahari ruswa, ijya kuyishakira aho itari igamije gusiga icyasha ubutegetsi bwe.

Ati “Nakomeje kubabwira ko urugamba rwo kurwanya ruswa ari urwa politiki. Abiyita ko barwanya ruswa icyo bashaka ni ukwikiza Guverinoma n’abarimo bakora neza.”

Yakomeje agira ati “Barabizi aho ruswa iri n’aho yashinze imizi ariko ntibashaka kujyayo. Icyo bashaka ni ukunyikiza njye na Guverinoma yanjye.”

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu imaze iminsi ihamagaza abayobozi bakomeye muri Guverinoma barimo n’abaminisitiri bashinjwa ruswa.

Minisitiri w’Ubuzima, Chitalu Chilufya mu kwezi gushize yajyanywe mu rukiko ashinjwa ibyaha birimo kubona umutungo mu buriganya. Ibyo ashinjwa arabihakana.

Lungu yavuze ko Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ishaka kumuhirika ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .