Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo tariki ya 5 Kamena 2025. Kuva ubwo Leta n’umuryango we byatangiye kuganira ku buryo bwo gucyura umurambo we no kumusezeraho mu cyubahiro.
Ku wa 18 kamena, Perezida Hichilema yari kujya kwakira umurambo wa Lungu ku kibuga cy’indege cya Lusaka, ariko umuryango wa Lungu utangaza ko wafashe icyemezo cyo kutawukura muri Afurika y’Epfo kuko ngo ntiwizeye ko Leta yari kubahiriza ibyumvikanyweho.
Umuvugizi w’Umuryango wa Lungu, Makebi Zulu, yasobanuye ko impamvu batizeye Leta ya Zambia ari uko yashyize hanze gahunda yo gusezera mu cyubahiro ku muntu wabo batabanje kubimenyeshwa.
Perezida Hichilema yatangaje ko tariki ya 15 Kamena ari bwo Leta ya Zambia n’umuryango wa Lungu byumvikanye ko umurambo uzakurwa muri Afurika y’Epfo tariki ya 18 Kamena, ndetse ko Leta yemeye kongera ikiriyo ho iminsi icyenda mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro tariki ya 23 Kamena.
Yasobanuye ko hashingiwe ku biganiro byabayeho, Afurika y’Epfo yari yiteguye kohereza abasirikare bari gusezera mu cyubahiro kuri Lungu ubwo umurambo we wari kuba ushyirwa mu ndege kugira ngo woherezwe muri Zambia, gusa ngo ibyo uyu muryango wabitesheje agaciro.
Perezida Hichilema yatangaje ko igihugu kidashobora kuguma mu kiriyo biturutse ku kuba umuryango wa Lungu wahinduye gahunda ku munota wa nyuma, bihabanye n’ibyari byaremeranijweho, amenyesha abaturage ko ikiriyo cyarangiye ku wa 19 Kamena.
Yagize ati “Ntabwo igihugu cyacu cyaguma mu kiriyo kitarangira. Twakoze ibishoboka byose kugira ngo tuganire n’umuryango wa Perezida wa Repubulika wa gatandatu, twanageze ku rwego rwo gufata icyemezo gisobanutse. Hashingiwe kuri izi mpamvu, menyesheje igihugu ko kuri uyu wa 19 Kamena 2025 niharangira, ikiriyo kiraba kirangiye ku mugaragaro.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje abaturage ko umurambo wa Lungu uzashyingurwa mu cyubahiro gikwiye uwayoboye Zambia, aboneraho kubasaba gutuza, anihanangiriza abashobora gukora ibinyuranyije n’amategeko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!