00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Perezida Hichilema mu nzira zo gukuraho itegeko rihana uwamututse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo itegeko rihana uwatutse Umukuru w’Igihugu rikurweho.

Ibi Perezida Hakainde Hichilema yabitangarije BBC. Ni nyuma y’uko hashize iminsi yotswa igitutu n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu aho ivuga hari abantu benshi bafunzwe bashinjwa gutuka Perezida.

Mu kiganiro Perezida Hichilema yagiranye na BBC yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iri tegeko riveho ariko mu gihe bitarakorwa rikazakomeza kubahirizwa.

Ati “iryo tegeko ni rimwe mu yo twagaragaje ko akwiriye kuvugururwa ndetse biri gukorwaho. Mbere y’uko ariko rivugururwa riracyahari kandi rirakora.”

Iyi miryango irengera uburenganzira bwa muntu ivuga ko iri tegeko rikoreshwa cyane mu gukekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ikomeza ivuga ko mu bihe bitandukanye hari abantu bagiye bafungwa bashinjwa iki cyaha nyuma y’uko babaga bavuze ibitagenda neza muri iki gihugu.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatanze icyizere ku gukuraho itegeko rihana uwatutse Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .