Zambia: Mu kigo cy’ishuri havumbuwe uruganda rwenga inzoga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kanama 2020 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Mu ishuri rikuru ryitwa Evelyn Hone College mu Mujyi wa Lusaka, abayobozi bahavumbuye uruganda rwengaga inzoga ubuyobozi butabizi.

Ikinyamakuru Lusaka Times cyatangaje ko inzego z’ubuyobozi zaje gusaka muri iryo shuri, zikaza gukubitwa n’impumuro y’inzoga bikaba ngombwa ko bamenya aho iyo mpumuro ituruka.

Bari gusaka baje kugwa ku bikoresho bitandukanye bikoreshwa mu kwenga inzoga birimo n’amacupa.

Byabaye ngombwa ko babaza nyir’urwo ruganda ibyangombwa byo gukora arabibura uruganda ruhita rufungwa.

Ntabwo biramenyekana uburyo urwo ruganda rwemerewe gukorera mu kigo cy’ishuri.

Abayobozi muri Zambia basanze uruganda rw'inzoga mu kigo cy'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .