00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zahabu zifite agaciro ka miliyari 35$ zakuwe muri Afurika mu buryo butanyuze mu mucyo - Raporo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango Swiss Aid utanga inkunga ukanakora ubuvugizi, yagaragaje ko mu mwaka wa 2022, zahabu zifite agaciro ka miliyari 35 z’amadolari ya Amerika zakuwe ku Mugabane wa Afurika mu buryo butemewe.

Iyi raporo ivuga ko nibura buri mwaka, toni ziri hagati ya 321 na 474 ya zahabu icukurwa muri Afurika hifashishijwe ubuhanga buciriritse inyuzwa mu nzira zitemewe, kandi ko hashingiwe ku giciro zahabu yagurishwaga tariki ya 1 Gicurasi 2024, yose hamwe yagombaga kugurishwa hagati y’amadolari miliyari 23,7 na miliyari 35 z’amadolari ya Amerika.

Iti “Mu 2022, uyu mubare wari ku gipimo kiri hagati ya 72% na 80% cya zahabu icukurwa mu buryo buciriritse cyangwa se hagati ya 32% na 41% bya zahabu yose icukurwa ku Mugabane wa Afurika.”

Swiss Aid yagaragaje ko mu bihugu icyenda bya Afurika, zahabu icukurwa hifashishijwe ubuhanga buciriritse, ikanyuzwa mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo kuba itamenyekanishwa cyangwa ikibwa, irenga toni 20 buri mwaka.

Yasobanuye ko zahabu yose yacukuwe muri Afurika yageze hagati ya toni 991 na toni 1.144 mu 2022. Iki gipimo kiri hagati ya kimwe cya kane na kimwe cya gatatu cya zahabu yose yacukuwe ku Isi mu 2022. Zahabu irenga kimwe cya kabiri yacukuwe muri Afurika muri 2022 ni iyabonetse hifashishijwe ubuhanga buciriritse.

Iti “Toni zirenga 435 za zahabu zavanwe muri Afurika inyuze mu nzira y’ubusamo mu 2022, bivuze ko ari toni imwe irenga buri munsi. Nk’uko igiciro cya zahabu cyari gihagaze tariki ya 1 Gicurasi 2024, yari ifite agaciro ka miliyari 30,7 z’amadolari. Zahabu nyinshi cyane yajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mbere yo kongera koherezwa mu bindi bihugu.”

Hagati ya 2012 na 2022, nk’uko iyi raporo ibisobanura, toni 2.569 za zahabu yo muri Afurika zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) itabanje kumenyekanishwa. Agaciro kayo kabariwe muri miliyari 115,3 z’amadolari.

Ibihugu 12 bya Afurika byagize uruhare mu kunyuza mu nzira y’ubusamo zahabu ipimye toni zirenga 20, kandi ngo kuva mu 2012 kugeza mu 2022, iyanyujijwe muri izi nzira yikubye inshuro zirenga ebyiri. Ibihugu byaje ku isonga mu bitungwa urutoki ni Mali, Ghana na Zimbabwe.

UAE, u Busuwisi n’u Buhinde ni byo bihugu biza ku isonga mu kwakira zahabu nyinshi yaturutse muri Afurika binyuze mu nzira zitemewe hagati ya 2012 na 2022. Igera kuri 80% yagiye muri ibi bihugu mu 2022, harimo igera kuri 47% yagiye muri UAE.

Zahabu nyinshi icukurwa muri Afurika igurishwa binyuze mu nzira zitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .