Museveni yemejwe nk’umukandida wa NRM mu matora azaba mu 2021

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Ishyaka National Resistance Movement (NRM) riyoboye Uganda, ryemeje Yoweri Kaguta Museveni nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2021.

Museveni w’imyaka 75 ayobora Uganda kuva mu 1986, ubwo iri shyaka ryafataga ubutegetsi nyuma y’urugamba rwakuyeho Tito Okello.

Museveni yatangaje ko mu gihe gito azageza ku ishyaka rye "gahunda irambuye y’ibikorwa n’intego zizagenderwaho mu kwiyamamaza."

Mu 2005 nibwo Perezida Museveni yakoresheje amavugurura mu itegeko nshinga havanwamo umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu ashobora kuyobora, mu mwaka wa 2017 havanwaho ingingo zabuzaga umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Biteganyijwe ko bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, kwiyamamaza bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu bitangazamakuru, hirindwa guhuriza hamwe abantu benshi.

Byitezwe ko Museveni azatsinda amatora yo mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .