Nyuma y’icyo gitero, Ihuriro rya AFC/M23, ryahise rishinja FARDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo, rigaragaza ko cyagabwe hagamijwe kwisubiza Umujyi wa Goma. Ryanashinje Ingabo za SAMIDRC ndetse n’Ingabo za Monusco.
Icyo gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, aho mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi.
Ibyo byatumye iri huriro risaba Ingabo za SADC ziri muri RDC kuva bwangu muri icyo gihugu.
AFC/M23 yakomeje ivuga ko yabashije gusubiza inyuma iki gitero, gusa ishimangira ko kinyuranyije n’amasezerano yagiranye na SAMIDRC na gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.
Mu minsi mike ishize SAMIDRC yagiranye ibiganiro na AFC/M23, bemeranya ko Ingabo z’uyu muryango zigomba kuva i Goma, zikoresheje ikibuga cy’indege kiri muri uyu mujyi, nyuma yo kugisana.
Ubusesenguzi bugaragaza ko icyo gitero cyatumye umubano mwiza wari utangiye kuza hagati y’Ingabo za SADC na M23 usubira irudubi.
Reba iki kiganiro umenye byinshi kuri iki kibazo

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!