00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatawe muri yombi azira gukoresha izina rya Raila Odinga mu kwiba arenga miliyoni 244 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2024 saa 04:16
Yasuwe :

Faith Mwikali Ndiwa ukomoka muri Kenya yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kubera ubutekamutwe yakoreye umunyemari ukomoka muri Nigeria yitwaje izina rya Raila Odinga uri mu banyepolitike bakomeye muri iki gihugu.

Amakuru dukesha The Nation avuga ko uyu mugore nawe usanzwe ukora ubucuruzi yabeshye uyu mugabo wo muri Nigeria amwiba amashilingi miliyoni 25 (arenga miliyoni 244Frw).

Mu kwiba uyu mugabo, Faith Mwikali Ndiwa yamubwiye ko hari umushinga umukwe wa Raila Odinga amazemo iminsi wo kugeza inzitiramibu ku baturage, ko ariko yahuye n’ikibazo cy’amafaranga ku buryo akeneye uwawushoramo amafaranga kugira ngo yubahirize ibikubiye mu masezerano.

Urukiko rwa Mlimani rwatangaje ko uyu mugore yakoze ubu bujura abinyujije mu bigo bibiri asanganywe. Yabwiye uyu muntu wo muri Nigeria ko nyuma yo gushora aya mashilingi miliyoni 25, azungukirwa.

Faith Mwikali Ndiwa yemereye Urukiko ko koko yakiriye aya mafaranga mu bihe binyuranye.

Faith Mwikali Ndiwa yatawe muri yombi azira gukoresha izina rya Raila Odinga mu kwiba arenga miliyoni 244 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .