Uyu mugabo w’imyaka 49 akomoka muri Ghana. Ubu ntawe uzi neza umutungo we, gusa bivugwa ko ubarirwa muri miliyari 2$. Bitewe n’ibikorwa bye, mu 2023 ni umwe mu bantu babaye indashyikirwa muri Afurika bahawe ibihembo bya TIME100.
Amashuri ye abanza n’ayisumbuye yayize muri Ghana no muri Botswana, aho se yaje kubona akazi. Kaminuza akomereza muri Macalester College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’Ubukungu.
Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi yakize muri Stanford Graduate School of Business i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2004 nibwo yafashe icyemezo cyo gushinga African Leadership Academy, ishuri ryari rifite intego yo kwigisha no gutoza abazavamo abayobozi muri Afurika, ritangira gukora mu 2008.
Hejuru y’iri shuri, mu 2015 uyu mugabo yashinze African Leadership University, kaminuza ifite intego zo kwigisha no gutoza abayobozi bashoboye muri Afurika. Ishami rya mbere ry’iyi kaminuza ryashinzwe mu Birwa bya Maurice, irya kabiri rishyirwa i Kigali ndetse ritangira gukora muri Nzeri 2017.
Mbere y’uko iyi kaminuza itangira gukorera i Kigali, mu 2016 uyu mugabo yashinze ikindi kigo acyita ALX. Cyo gitanga amasamo y’igihe gito, ariko kikibanda cyane ku bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Kugeza ubu nacyo gikorera mu Rwanda.
Uretse ibijyanye n’uburezi, Fred Swaniker yashoye imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge bw’ubukorano, aho afite ikigo yise Sand Technologies.
Mu kiganiro The Long Form, Fred Swaniker yagiranye na Sanny Ntayombya, yagarutse kuri uru rugendo rw’ishoramari n’ibibizazane yagiye ahura nabyo.
Uyu mugabo yavuze ko mu myaka 25 ishize, yagize uruhare mu ishingwa ry’ibigo 84, gusa ashimangira ko ari urugendo rwahereye ku busa kuko adakomoka mu muryango ukize.
Ati “Mu myaka 25 ishize nagize uruhare mu ishingwa ry’ibigo 84 mbasha kubona miliyari 1,7$ yo gushyigikira ibikorwa byose by’ibi bigo, ariko mu myaka 20 ishize nta kintu na kimwe nari mfite ubwo natangiraga ibi byose, ntabwo navukaga mu muryango ukize, ntabwo nari mfite marume ukize ku buryo yari gutera inkunga ibi byose byari bikomeye cyane muri iyo minsi ya mbere, kandi n’uyu munsi biracyakomeye.”
Nyuma yo kurangiza kaminuza, Swaniker yabonye akazi muri McKinsey & Company, ikigo cyo muri Amerika gitanga ubujyanama mu by’ubucuruzi n’ubukungu.
Mu 2004 ubwo Swaniker yafataga icyemezo gushinga African Leadership Academy, McKinsey & Company, iri mu bigo byamuteye inkunga, ariko bumvikana ko azasubira kuyikorera.
Icyo gihe yahawe ibihumbi 125$, yumvikana na McKinsey & Company ko nadasubira kuyikorera, azayishyura aya mafaranga. Andi yakoresheje ashinga iki kigo ni ayo yagurijwe na nyina.
Swaniker avuga ko yamaze imyaka ibiri nta mushahara afite, kuko amafaranga yabonaga muri icyo gihe yayishyuraga McKinsey & Company.
Ati “Muri icyo gihe nagendaga ndara mu ntebe z’abantu, ubundi nkategura inama zihura n’amasaha yo kurya ibya mu gitondo, ibya Saa Sita na nimugoroba, ubundi bazana fagitire nkigira nk’umuntu ugiye kwishyura, bakambuza (abo barikumwe) bati nta kibazo.”
Yakomeje avuga ko ibibazo yanyuzemo mu gihe cy’imyaka ibiri byatumye na nyina ahagarika kumuvugisha kuko yari amuteye ipfunwe.
Ati “Mama yamaze imyaka ibiri atamvugisha kubera ko nari naramuteye ikimwaro, kuko yakunda kumbwira inshuti se ati umuhungu wanjye w’imyaka 22 agenda mu myanya y’icyubahiro mu ndege, McKinsey & Company iramwishyura kandi agatembere Isi’."
"None ubwo byari byahindutse agomba kubabwira ko umuhungu we atagira aho kuba, atagira icyo kurya, adafite n’imodoka. Yamaze imyaka ibiri atampamagara, agahamagara abo mu muryango bose ababwira ko umuhungu we yataye umutwe.”
Swaniker yavuze ko icyababazaga umubyeyi we ari uburyo yikuye ku kazi keza, akajya mu byo kwikorera none bikaba nta musaruro bitanga.
Yavuze ko nubwo urugendo yanyuzemo rwari rugoye, ibintu byaje kujya ku murongo, nubwo ubucuruzi no kwikorera bitaburamo ibibazo.
Reba ikiganiro Sanny Ntayombya yagiranye na Fred Swaniker
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!