Uganda: Umusore yapfiriye mu myitozo ya Polisi ari kwiruka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yatangaje ko umwe mu basore bari bamaze iminsi batozwa kugira ngo nabo bayinjiremo yaguye mu myitozo.

Uyu musore wari uzwi ku mazina ya ‘Odoch Morish R’ ni umwe mu 5000 bari baherutse kwiyandikisha basaba kwinjira mu gipolisi cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Aswa ari naho uyu musore yakoreraga imyitozo yavuze ko uyu musore yapfuye ubwo we na bagenzi be bari bari kwiruka ahantu hari intera y’ibilometero bitanu hanyuma akaza gupfa arangije kilometer 1,5.

Ati “Twabuze umwe mu biteguraga kwinjira mu gipolisi witwa Odoch Morish ubwo bari mu mwitozo ugamije kwerekana imbaraga z’umubiri wabo wo kwiruka ibilometero bitanu. Yirutse kilometero 1,5 ahita apfa.”

Polisi ya Uganda ivuga ko kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro biherereye mu majyaruguru ya Uganda mu gace ka Gulu.

Umwe mu biteguraga kwinjira muri Polisi ya Uganda yapfiriye mu myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .