00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanze ko amaraso ye anyobwa n’imbwa: Abanyamulenge basezeye Brig Gen Makanika mu cyubahiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Amarira yari menshi agahinda ari kose mu gikorwa cyo kwizihiza ubuzima bwa Brig Gen Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi w’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Werurwe 2025 mu Bwongereza, aho Abanyamulenge bari baturutse mu bice bitandukanye baje kwifatanya n’umuryango w’uyu musirikare uherutse kwicwa arashwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Brig Gen Makanika yishwe ku wa 19 Gashyantare 2025 aguye ku rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’ubwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge.

Pasiteri Aimable wabanye na Brig Gen Makanika mu gisirikare yagarutse ku mubano wabo, agaragaza ko uyu musirikare watabarutse yamuhaye inka ubugira kabiri.

Ati “Umunsi twarimo tuganira, ku wa Gatatu ukurikira icyumweru yapfuyemo, yariho ambwira ko amaze gutanga inka 100. Arambwira ati nazitanganye umutima mwiza numva ko nshaka gufasha ntawe uzanyitura. Twavuganye byinshi kandi. Yari umugabo kandi ubutwari bwe tuzabumwitura.”

Pasiteri Aimable yakomeje avuga ko “Kuva ahantu heza ukajya kuba mu byaro, ukajya kwambara inkweto zisanzwe utaye rugagi, ugasiga ipeti ryo hejuru ukajya kwitangira ubundi bwoko, nta bwo bikora usanzwe bikora intwari. Ntiyagiraga ubwoba.”

Yashimiye Makanika uburyo yahuje Abanyamulenge agatoza abana, uyu munsi Twirwaneho ikaba imaze kugera ahashimishije.

Ati “Apfuye ari intwari. Kuba za Maimai zitarashinyaguriye umurambo we ni ibintu dukwiriye kwishimira, apfuye nk’umugabo kuko yanze gutega ijosi kugira ngo amaraso ye atanyobwa n’imbwa.”

Umwe mu bagore bo mu muryango wa Brig Gen Makanika na we yagaragaje ubutwari bw’uyu musirikare wabarwaniye ariko akabifatanya no kuba umukirisitu.

Ati “Yiyemeje kuza mu buzima bubi, ahatari amazi, yemera kuryama mu ishyamba kugira ngo Abanyamulenge tubeho. Yaravuze ngo ntabwo azarya amafaranga ya leta abe bari kwicwa bunyamwaswa. Nimureke turwane urugamba twuse ikivi cya Brig Gen Makanika. Muhaguruke twurwane urugamba. Mwizere mushikamye nitutagwa isari tuzatsinda.”

Undi mugabo wabanye mu gisirikare na Brig Gen Makanika yamushimiye umuhati we.

Yavuze ko kuba Brig Gen Makanika yaremeye guta icyubahiro cye no gusiga ipeti yari afite mu gisirikare cya FARDC kandi riri hejuru, akagenda azi neza ko nta handi azakura icyubahiro nk’icyo, ari ibintu bikorwa na mbarwa.
Ati “Uyu mugabo azamuka iriya misozi n’amaguru ntabwo yari azi ko azongera kumanuka. Uko yazamukaga i Mulenge ni ko yahanganaga n’umwanzi arasana na we, ibintu bitari bikwiriye ku muntu ukomeye nk’uriya na we wagombaga kuba arinzwe. Ibyo yabyemeye ku bwacu.”

Yahumirije Abanyamulenge, ababwira ko nubwo bari mu marira yo kubura Brig Gen Makanika ariko ku rundi ruhande bagomba kumva ko babonye intwari na cyane ko bahoze nta yo bafite.

Pasiteri Manasseh we yavuze ko Brig Gen Makanika yakoze ibyo yasabwaga mu gihe cye, abikora bitamutunguye ku buryo ari ibintu agomba gushimirwa cyane iteka.

Uyu mupasiteri yavuze ko Brig Gen Makanika yarwaniye RDC ariko bimwanga munda ku bwo kubona benewabo bicwa umunsi ku wundi, yiyemeza gusezera.

Ati “Yari umugabo w’umunyakuri, ndetse yari umukirisitu. Umukirisitu ntabwo atera amahane. Ntiyagiraga amacakubiri. Yavuze ko ku munota wanyuma azapfira ubwoko bwe. Ntabwo yapfuye ibitekerezo bye birakora. Njye na we dusigaye twakuyemo iki? Mureke twuse ikivi cye.”

Muri icyo gikorwa urubyiruko abato abakuru n’abasaza buri wese yasabwe gutanga umusanzu bashoboye ngo bakomeze gushyigikira Twirwaneho yifatanyije na M23 mu gukomeza urugamba uwo mutwe uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Kugeza ubu M23 yamaze kwifatanya na AFC/M23 ndetse uyu mutwe ukomeje gutsinda Ihuriro ry’ingabo za RDC uko bwije n’uko bukeye.

Kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho. Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele.

Nyuma y’agahenge, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997 na 1998. Guhera muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera.

Reba uko umuhango wo gusezera Brig Gen Makanika wagenze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .