00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yananiwe kuva mu modoka kubera izabukuru: Umukandida w’ishyaka rya Museveni yahindutse iciro ry’imigani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2025 saa 04:08
Yasuwe :

Abanya-Uganda bakomeje kugaragaza ko batumva uburyo ishyaka NRM riri ku butegetsi ryatanze Gen. Moses Ali nk’umukandida mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe ageze mu zabukuru ku buryo adashobora kuva mu modoka.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo NRM yemeje kandidatire ya Gen. Moses Ali ushaka guhagararira agace ka Adjumani West mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yari ageze ahabereye iki gikorwa, Gen. Moses Ali yananiwe guhaguruka biba ngombwa ko yemerezwa mu modoka. Bivugwa ko uyu mugabo afite imyaka 86, gusa hari n’abashimangira ko yayigabanyije ko arengeje 100.

Nyuma yo kubona ibyabaye, Abanya-Uganda bakomeje kugaragaza ko batumva uburyo NRM yatanga umukandida nk’uyu.

Kugeza ubu mu Rukiko rukuru rwa Uganda hamaze gutangwa ikirego gisaba ko kandidatire ya Gen. Moses Ali kubera ko nta bushobozi afite bwo gukora inshingano ari kwiyamamariza.

Ni ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko Kakwenza Rukirabashaija. Kireba Komisiyo y’Amatora, Gen. Moses Ali n’intumwa nkuru ya Leta ya Uganda.

Nubwo hari impungenge ku bushobozi bwa Ali bivugwa ko ashyigikiwe cyane n’ishyaka rye.

Kandidatire ya Gen. Moses Ali yemejwe ari mu modoka kubera izabukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .