Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo NRM yemeje kandidatire ya Gen. Moses Ali ushaka guhagararira agace ka Adjumani West mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ubwo yari ageze ahabereye iki gikorwa, Gen. Moses Ali yananiwe guhaguruka biba ngombwa ko yemerezwa mu modoka. Bivugwa ko uyu mugabo afite imyaka 86, gusa hari n’abashimangira ko yayigabanyije ko arengeje 100.
Nyuma yo kubona ibyabaye, Abanya-Uganda bakomeje kugaragaza ko batumva uburyo NRM yatanga umukandida nk’uyu.
Kugeza ubu mu Rukiko rukuru rwa Uganda hamaze gutangwa ikirego gisaba ko kandidatire ya Gen. Moses Ali kubera ko nta bushobozi afite bwo gukora inshingano ari kwiyamamariza.
Ni ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko Kakwenza Rukirabashaija. Kireba Komisiyo y’Amatora, Gen. Moses Ali n’intumwa nkuru ya Leta ya Uganda.
Nubwo hari impungenge ku bushobozi bwa Ali bivugwa ko ashyigikiwe cyane n’ishyaka rye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!