Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024, Gen Muhoozi yatangaje ko Uganda yose yiteguye guhangana na Ambasaderi wa Amerika, William Popp, kuko ngo yubahutse Perezida Museveni n’Itegeko Nshinga rya Uganda.
Ku gicamunsi, uyu musirikare yavuze ko ku wa Mbere w’icyumeru gitaha uyu mudipolomate azava muri Uganda, nadasaba Perezida Museveni imbabazi. Ati “Ntabwo nibagiwe Ambasaderi wa Amerika. Azagenda ku wa Mbere mu gihe atakwisabira Muzehe imbabazi.”
Mu bundi butumwa, yagaragaje ko Ambasaderi Popp yibasiye Abanya-Uganda, kandi ngo yiteguye kumurwanya, mu rugamba ruzakomera kurusha urwo ingabo za Amerika zarwaniye muri Afghanistan.
Yagize ati “Niba umuntu ari igicucu bihagije ku buryo atwibasira turi mu gihugu cyacu, nabasezeranya gusa ukuzimu, gusenywa no gutsindwa! Afghanistan yaba ari nk’ubutembere buryoshye ugereranyije n’urugamba rwacu. Ababyeyi bacu batweretse inzira, igitambo ni cyiza kurusha ubucakara.”
Ambasaderi Popp avugwaho gukorana n’imiryango itari iya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, hagamijwe kubuca intege. Gusa yaba we ntacyo aravuga kuri ibi birego, na Ambasade ya Amerika ntirabivugaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!