Uyu mwiherero wabaye iminsi itatu kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Nzeri 2024, ntiwavuzwe cyane haba mu myiteguro yawo ndetse no mu gihe wabaga, cyane ko amakuru yawo yamenyekanye nyuma.
Igitekerezo cy’uyu munyemari w’Umunya-Nigeria cyari uguhuriza hamwe abayobozi batandukanye b’inzego z’abikorera bafite ibitekerezo byihariye kugira ngo baganire ku buryo bwo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uyu mugabane, aho ku isonga hari ibibazo by’ubukungu.
Byatangiye uyu mwiherero ugomba kwitabirwa n’abanyacyubahiro 25 ariko nyuma urutonde rwariyongereye rugera ku bantu 33 n’ubwo nyuma byarangiye witabiriwe n’abagera kuri 52.
Perezida Kagame, nk’uwari wakiriye uyu mwiherero mu gihugu cye, yitabiriye ibirori byo kuwufungura, ndetse yakira ku meza abatumirwa bari bitabiriye.
Mu bandi baperezida bitabiriye uyu mwiherero, harimo William Ruto wa Kenya, ari na we wenyine witabiriye mu bakiri ku butegetsi, abandi ni Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora Liberia, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, ndetse na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania.
Mu bandi bitabiriye uwo mwiherero, abenshi ni abaturuka mu bihugu bikoresha Icyongereza, na bake baturuka mu bikoresha izindi ndimi. Muri abo harimo Makhtar Diop, Uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari, Hassanein Hiridjee, uyobora Axian Group, Tidjane Thiam wo muri Côte d’Ivoire, Umunya-Cameroun, Vera Songwe na Kate Fotso, ndetse n’uwashinze ikigo cya Teyliom, Yérim Sow.
Mu baturuka muri Afurika y’Amajyaruguru hari Mostafa Terrab wa OCP Group, Moulay Hafid Elalamy uyobora ikigo cya Saham Group, ndetse na Naguib Sawiris, washinze Orascom Telecom Industries.
Mu bandi bitabiriye abenshi biganjemo Abanya-Nigeria, harimo Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Benedict Oramah wa Afreximbank, ndetse na Jim Ovia, washinze Zenith Bank, n’abandi batandukanye.
Abitabiriye uyu mwiherero bahawe amabwiriza ko ibyavugiwemo bigirwa ibanga, ndetse na wo ukaguma ari ibanga, nta mafoto yafashwe, nta tangazo cyangwa ikindi kigaruka kuri uwo mwiherero.
Jeune Afrique yatangaje ko mu bo yagerageje kuvugisha nta watanze amakuru y’ibyavugiwemo, ariko umwe yatangaje ko Aliko Dangote atagishaka kurebera gusa, ahubwo ashaka kugira uruhare mu mpinduka z’umugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa Banki yunze Ubumwe ya Afurika (UBA), Alex Alozie, ni we gusa wanditse ubutumwa bugufi kuri X agira ati “Umusaruro w’umwiherero uragaragara: ibitekerezo bikomeye, ndetse n’ibisubizo bifatika bizagena ahazaza heza ha Afurika.”
𝐄𝐱𝐜𝐢𝐭𝐢𝐧𝐠 𝐭𝐢𝐦𝐞𝐬 𝐢𝐧 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚! 🇷🇼
Just a few days ago, I attended the African Renaissance Retreat alongside my Chairman, Tony Elumelu. It was an inspiring gathering where Africa’s most influential leaders came together to collaborate, innovate, and drive… pic.twitter.com/GCSfUe4KCd
— Alex Alozie (@AlexAlozie_) September 9, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!