00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yiyemeje kubungabunga amahoro mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 September 2022 saa 12:18
Yasuwe :

Perezida mushya wa Kenya, Dr William Ruto, yasezeranyije ko agomba gukora ibishoboka byose akabungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CCN agaruka ku musanzu we mu kugarura amahoro mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi bumaze igihe ibintu bitameze neza.

Ruto watorewe kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azarahirira izi nshingano kuri wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari we watorewe kuba Perezida w’iki gihugu.

Uyu mugabo ahawe inshingano zo kuyobora iki gihugu gisa naho kiri mu myenda myinshi kibereyemo amahanga, gihanganye kandi n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Agomba gukomeza umujyo wa Uhuru Kenyatta asimbuye wari wariyemeje ko umutekano wo mu Karere uza ku isonga nk’izingiro rya politiki nshya n’ubukungu.

Ati “Tuzakora ibishoboka ku buryo igihugu kiba cyubashywe kandi gihabwa agaciro. Tuzazamura ubushuti n’umubano ku baturanyi dukora ibishoboka ku bibazo byo mu Karere na Afurika. Tuzongera ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga no kuzamura ubushake mu mibanire mpuzamahanga.”

Kimwe mu bibazo by’umutekano muke bitegereje William Ruto, wifuza kugarura amahoro muri EAC harimo ikibazo cya RDC ihoramo intambara z’urudaca.

Haherutse gusinywa amasezerano yemerera umutwe udasanzwe w’ingabo za EAC kwerekeza muri RDC, Kenya iherutse gutangaza ko nibura izohereza ingabo 200.

Bamwe mu basesengura ibya Politiki mpuzamahanga bagaragaza ko bizagorana ko Ruto abasha gukemura ikibazo cyo muri RDC nk’uko Uhuru Kenyatta yageragezaga kunga iki gihugu n’ibindi.

Hari kandi ibibazo bisa naho biri gututumba mu Burundi nyuma yaho Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Intebe amushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwe.

Perezida mushya wa Kenya, Dr William Ruto, yasezeranyije ko agomba gukora ibishoboka byose akabungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .