00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yemeje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazajya muri guverinoma

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 17 September 2022 saa 12:58
Yasuwe :

Perezida mushya wa Kenya, William Ruto, yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nta mwanya bazabona muri guverinoma ye.

Ni ijambo yavugiye mu mwiherero w’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu gice cya Kenya Kwanza. Ugamije kurebera hamwe uko bazahagararira imigambi ya guverinoma mu nteko.

Ruto yavuze ko yishimiye kumva abatavuga rumwe na we bari bahanganye mu matora biyemeza ko bazatobera guverinoma ye, bityo akaba atazabaha umwanya.

Ati “Twemeranyije ko tutazashyiraho umuntu n’umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri guverinoma, kubera ko dushaka abatavuga rumwe natwe bakomeye bazakomeza kugenzura ibyo guverinoma ikora”.

Abadepite benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abatowe ku matike yigenga binjiye muri uyu mwiherero wa Ruto.

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora igihugu cya Kenya atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.

Uyu mugabo yinjiye muri politiki mu 1992, yabaye Perezida wa Gatanu wa Kenya. Ruto wo mu ihuriro Kenya Kwanza yasezeranyije guteza imbere abakene no gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu.

William Ruto yemeje ko nta we utavuga rumwe n'ubutegetsi uzajya muri guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .