Wavel Ramkalawan yatorewe kuyobora Seychelles mu ntsinzi y’amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Wavel Ramkalawan yatorewe kuba Perezida wa Seychelles ahigitse Danny Faure, biba ubwa mbere mu myaka 43 utavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu atsinda uwari ubusanzweho.

Amakuru y’uko Wavel Ramkalawan ari we watsindiye kuyobora iki gihugu ku majwi 54.9% yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Faure bari bahatanye yagize 43.5%.

Ramkalawan watorewe kuyobora Seychelles yahoze ari umupasiteri mu idini ry’Abangilikani akaba yari amaze imyaka isaga 30 ahatanira kuyobora iki gihugu.

Bimwe mu byo uyu mugabo yavuze ko azakora harimo kuzamura umushahara fatizo, ndetse akaba yijeje kuzakomeza gukorana n’uwo yatsinze.

Ati “Njye na Faure turi inshuti nziza, kandi amatora ntavuze iherezo ry’umwe mu gutanga umusanzu ku gihugu cye, muri aya matora nta batsinzwe, nta n’abatsinze.”

Ramkalawan uturuka mu Ishyaka rya Seychelles Democratic Alliance, iyi yari inshuro ye ya gatandatu yiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Seychelles yabaye ku wa 22 ageza ku wa 24 Ukwakira 2020 akaba yaritabiriwe n’abagera ku bihumbi 74.

Wavel Ramkalawan yatorewe kuba Perezida wa Seychelles ahigitse Danny Faure, ni ubwa mbere mu myaka 43 utavuga rumwe n’ubutegetsi atsinze uwari ubusanzweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .