00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara itazwi muri Tanzania, ikinyoma cy’ubutinganyi muri Uganda: Amakuru agezweho mu karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, yashinje bamwe mu benegihugu gukoresha intwaro y’ikinyoma kugira ngo bahabwe ubuhungiro mu bihugu by’amahanga.

Ubwo yayoboraga Inteko Rusange ku wa 12 Nyakanga, Tayebwa yavuze ko ikibazo cy’Abanya-Uganda bashaka ubwenegihugu cyangwa ubuhungiro mu bindi bihugu kirushaho gufata indi ntera.

Yavuze ko bamwe bavuga ko ari ‘abatinganyi’ abandi bakabeshya ko bahigwa ku mpamvu za politiki.

Ati "Bamwe muri bo babeshya ko ari abatinganyi nyamara bafite imiryango hano, ndetse bitwara nk’ihene muri uyu mujyi. Ni bamwe mu batesheje umutwe imiryango basambanya abana b’abakobwa. Bagera ahandi bakabeshya ko ari abatinganyi kandi ko baramutse basubiye mu gihugu cyabo bahigwa."

Ku bw’iyo mpamvu, Tayebwa yavuze ko Israel iri mu nzira zo guhagarika abanya-Uganda yari yarahaye buruse.

Ati "Muri porogaramu y’amasomo y’ubuhinzi, Israel yari yarafashe Abanya-Uganda 250. Buri wese nyuma y’umwaka yahabwaga miliyoni zigera kuri 60 z’amashilingi, bagera mu gihugu bagatangira ubucuruzi."

Tayebwa yakomeje avuga ko Guverinoma ya Israel yamaze kwandikira Uganda iyimenyesha iby’iki kibazo.

Tanzania: Indwara itera kuva amaraso mu mazuru ikomeje gutera urujijo nyuma kwica batatu

Guverinoma yashyizeho itsinda ry’abaganga n’izindi nzobere mu by’ubuzima bakora isesengura ku ndwara itaramenyekana imaze kwica abantu batatu.

Mu bimenyetso by’iyo ndwara harimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, gucika intege no kuva amaraso mu mazuru.

Abantu 13 ni bo bari bamaze kumenyekana ko bayifite mu Majyepfo y’akarere ka Lindi barimo batatu bamaze guhitanwa nayo ku wa Gatatu.

Aba barwayi nyuma yo gupimwa, nta bwandu bwa Ebola, Marburg cyangwa Covid-19 basanganywe.

Umwe muri abo barwayi yarakize mu gihe abandi bashyizwe mu kato nk’uko Daily Nation ibitangaza.

Guverinoma ngo yashyizeho itsinda ry’abaganga kugira ngo bakorer igenzura kuri iyo ndwara itazwi kugeza ubu.

Mu cyumweru gishize Ghana yatangaje ko hari abarwayi babiri baketsweho ubwandu bwa Marburg, indwara ifite ibimenyetso bijya kumera kimwe n’ibya Ebola nko kugira umuriro mwinshi no kuvira imbere n’inyuma.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ku wa Kabiri ko iyo ndwara ishobora kuba yaratewe n’uko abantu bagenda barushaho kwegerana n’inyamaswa zo mu gasozi mu gace ka Lindi biturutse ku iyangirika ry’ibidukikije.

Wajackoyah arashaka kubyaza umusaruro ubumara bw’inzoka

George Wajackoyah wigeze kuba mu buzima bwo mu muhanda muri Kenya akanakora akazi ko gucukura imva mu Bwongereza, ni umwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida muri Kenya, ufite udushya twinshi.

Kuri ubu yavuze ko azafasha Kenya kuba igihugu kiri mu bya mbere mu kohereza mu mahanga ubumara bw’inzoka, ubugabo’ bw’impyisi n’urumogi, nubwo bamwe bibaza uko azabishyira mu bikorwa.

Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko wize iby’amategeko, yagaragaje ko yihariye mu bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo ku wa 9 Kanama 2022.

Ikigereranyo cyagaragaje ko ashobora kuza ku mwanya wa gatatu akagira amajwi 4% mu gihe Raila Odinga azagira 43% ugereranyije na 39% ya Visi Pereizida, William Ruto.

Prof Wajackoyah yavuze ko natsinda amatora azashyiraho amategeko agenga iby’ubuhinzi no gutunganya urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi, mu rwego rwo gufasha Kenya gukemura bibiri mu bibazo biyikomereye birimo ubushomeri n’izamuka ry’amadeni ya leta.

Yavuze ko azafasha Kenya kwinjiza arenga miliyari 76 z’amadolari buri mwaka ku buryo itazaba igikeneye kugira n’igiceri ifata nk’ideni.

Ati "Ibihugu by’i Burayi byashyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, kubera iki twe tutabikora?"

Aya magambo ye yashituye urubyiruko rwinshi rwazahajwe n’ubushomeri nubwo hari abafashe nko kuyobya rubanda nk’uko BBC ibivuga.

Iki cyifuzo cya Wajackoyah kiramutse gishyizwe mu bikorwa, Kenya yaba yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu birimo Lesotho, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe bishaka kwinjira ku isoko mpuzamahanga ry’urumogi rizaba rifite agaciro ka miliyari 28 mu 2028.

Prof Wajackoyah avuga ko atigeze anywa urumogi, ariko ko azaba uwa mbere mu kurunywa Kenya niramuka irwemeye mu mategeko yayo.

Kiliziya Gatolika yagaragaje impungenge z’amagambo ya Wajackoyah, ko ashobora gutuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rifata indi ntera mu gihe urumogi rwaba rwemejwe muri Kenya.

Prof Wajackoyah yaniyemeje kuzasubira mu by’amasoko yose yahawe u Bushinwa ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta.

U Bushinwa bwihariye 21% by’imyenda Kenya ibereyemo amahanga, yakomotse ku mishinga y’ibikorwaremezo nk’imihanda n’inzira za gari ya moshi.

Prof Wajackoyah kandi arashaka gutangiza ubworozi bw’inzoka nka kimwe mu byazamura ubukungu bw’igihugu.

Avuga ko ubumara bw’inzoka buhenda kurenza zahabu buzajya bukusanywa bugakurwamo imiti mu gihe inyama z’inzoka zizajya zigurishwa mu mahanga mu bihugu nk’u Bushinwa aho zifatwa nk’akaboga kanurira.

Ati “Dushobora kwinjiza za miliyari z’amadolari buri mwaka yunganira mu bukungu.”

Ikindi yavuze ni ibyo kugurisha mu mahanga ubugabo bw’impyisi akoreshwa mu by’ubuvuzi mu Bushinwa aho yagaragaje ko bushobora kwinjiza kurenza urumogi, nubwo yamaganiwe kure n’abavuzi b’amatungo n’abarengera inyamaswa zo mu gasozi.

Wajackoyah wiyamamariz akuobora Kenya arashaka kuzamura ubukungu bw'igihugu yifashishije ubumara bw'inzoka n'urumogi bizacuruzwa mu mahanga

Mozambique: Inzovu zishe abaturage batanu muri Cabo Delgado

Abahinzi batanu bari mu bikorwa byo gusarura imyaka yabo mu gace gaherereye mu Karere Macomia mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado bishwe n’inzovu.

Mu bishwe harimo abana babiri n’umugore umwe. Abandi babashije kurokoka igitero cy’inzovu nyuma yo guhunga, baje gusubira aho cyabereye batunguwe no gusanga imirambo y’abavandimwe babo zayinyukanyutse.

Abishwe n’inzovu kandi ngo ni abari baherutse gusubira mu byabo nyuma y’aho bari barahunze ibikorwa by’ibyihebe nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga.

Intara ya Cabo Delgado yakunze kwibasirwa n’ibitero by’ibyihebe kuva mu 2017, byatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Akarere ka Macomia gaturanye na pariki ya Quirimbas ariko ntibyari byarigeze bibaho ko inzovu zica abantu bene ako kageni.

Abantu batanu bishwe n'inzovu mu Majyaruguru ya Mozambique

Gambia: Uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ubutasi yakatiwe urwo gupfa

Umucamanza muri Gambia yatakiye urwo gupfa uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ubutasi, Yankuba Badjie, hamwe n’abandi bane mu bashinzwe umutekano.

Bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi bakoreye impirimbanyi ya politiki mu 2016, ubwo Perezida Yahya Jammeh yari mu minsi ye ya nyuma ku butegetsi.

Iyo mpirimbayi, Ebrima Solo Sandeng, wari ku isonga mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi, yafashwe mu gihe cy’imyigaragambyo. Yapfiriye muri gereza nyuma y’iminsi ibiri, azize iyicarubozo yakorewe n’ibikomere yatewe n’inkoni.

Urupfu rwe rwateje impagarara mu gihugu, binatuma uwari Perezida, Yahya Jammey, ava ku butegetsi yari amazeho imyaka 22.

Yahya Jammeh yahungiye muri Guinée Equatoriale mu 2017 aho akiri magingo aya.

Yankuba Badjie wahoze ari umuyobozi w'urwego rw'ubutasi muri Gambie yakatiwe urwo gupfa

RDC na Tchad byaje ku mwanya wa nyuma mu buringanire bw’abagabo n’abagore

Raporo nshya ku buringanire bw’umugabo n’umugore igaragaza ko bizasaba imyaka 132 kugira ngo uburinganire bugezweho mu buryo bwuzuye.

Iyi raporo (Global Gender Gap report) yatangajwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ku bukungu, yakozwe ku bihugu 146.

Ibihugu bitanu bya mbere byateye intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ni Iceland, Finland, Norvège, Nouvelle Zélande na Suède.

Afghanistan, Pakistan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Iran na Chad biri mu bihugu bikiri inyuma.

Iyi raporo ivuga ko ikiguzi cy’ubuzima kirushaho guhenda kiri mu byagize ingaruka mu bagore bishyira icyuho kinini nzego z’imirimo.

Ivuga kandi ko Covid-19 yasubije inyuma uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu buryo bukomeye.

Iby'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore biracyari inzozi mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

RDC: Abarenga 30 biciwe mu mirwano mu cyumweru gishize

Abantu bagera kuri 31 bamaze kumenyekana ko biciwe mu mirwano yabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe myinshi y’inyeshyamba yadukiriye akarere ka Beni ahatoraguwe imirambo myinshi.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu barenga 700.000 bamaze guhunga bata ingo zabo mu ntara ya Ituri no mu ya Kivu ya Ruguru, nk’uko BBC ibivuga.

Ibi byatumye umubare wose w’abantu bamaze guta ingo zabo kubera umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugera kuri miliyoni esheshatu.

Igisirikare cya leta ya Congo kivuga ko kirimo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo mu Burasirazuba bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .